Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

umuhanzi platin yasezeranye imbere y’amategeko(amafoto)

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nemeye Platini yasezeranye imbere y’amategeko na Ingabire Olivia umukunzi we bitegura kurushinga.

 

Gusezerana k’uyu muhanzi byabaye mu ibanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera.

Mu kiganiro na IGIHE, Platini yavuze ko bahisemo kugira ibanga ubukwe bwabo nk’amahitamo ye ku giti cye. Ati “Ubukwe bwanjye nari nagerageje kubugira ibanga, umugore wanjye twari tumaranye imyaka igera kuri ibiri dukundana.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari mu myiteguro y’ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

Platini nta byinshi yigeze ashaka kuvuga kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Byari ibyishimo nyuma y’uko Platini asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Ishimwe Clement yambariye Nemeye Platini

Related Posts