Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa watangiriyemo Coronavirus winjiye mu 2021 mu buryo butangaje(AMAFOTO).

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa watangiriyemo Coronavirus, uyu munsi kuwa Gatanu, Tariki ya 01/01/2021, imbaga y’abantu bagiye mu mihanda mu gicuku bizihiza ukuza kwa 2021 nyuma y’umwaka bahangayikishijwemo n’icyorezo cya Covid-19, cyahitanye abantu ibihumbi bikaba ngombwa ko umujyi ufungwa hagati ya Mutarama na Mata 2020.

Nk’uko bigaragara, abantu babarirwa mu magana bateraniye imbere y’inyubako ya gasutamo ya kera ya Hankow, hamwe mu hantu hazwi cyane muri uyu mujyi. Mu gicuku habura iminota mike ngo saa Sita z’ijoro zigere, bateraniye muri uyu mujyi ahari isaha nini imanitse kuri imwe mu nyubako zihari, nuko Saa Sita zuzuye barekura imipirira y’ibipurizo mu kirere bahereza ikaze umwaka mushya muhire wa 2021″.

Muri iyi mihango, hari abapolisi benshi bagenzuraga imbaga y’abantu. Bamwe mu bashinzwe umutekano bagaragaye babwira abantu bamwe batambaye udupfukamunwa kutwambara biba iby’ubusa barabareka bakomeza kwishima nk’abandi nk’uko canews, dukesha iyi nkuru ibivuga.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko umujyi wa Wuhan bari batarawukandagiramo umwaka wose, bakaba babonye amahirwe adasanzwe. Yang Wenxuan w’imyaka 20 y’amavuko yagize ati: “Ndanezerewe cyane ku buryo budasanzwe. Ni ubwa mbere nari ngeze muri Wuhan, byari byiza cyane.”

Ibirori byabaye nyuma y’amezi 12 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuze ko ryakiriye bwa mbere ijambo ry’abantu barwaye umusonga watewe n’impamvu itazwi i Wuhan, nyuma rikaza kumenya nk’icyorezo cya mbere ku isi cya COVID-19. Biteganijwe ko itsinda ry’impuguke za OMS zizagera mu Bushinwa muri Mutarama 2021 kugira ngo bakore iperereza ku nkomoko y’iki cyorezo. 

Mu mujyi wa Wuhan ahatangiriye Covid-19 abantu biraye mu mihanda bakira umwaka mushya wa 2021

src: Inyarwanda.com

Related Posts