Michael B. Jordan wamamaye muri filime ya Black Panther yatoranyijwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi, aba umukinnyi wa gatatu w’umwirabura uhawe uyu mwanya.
Michael B. Jordan yatangajwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku Isi nk’uko bisanzwe bikorwa n’ikinyamakuru cya People.
Uyu musore w’imyaka 33 yavuze ko yishimiye yishimiye kuba yahawe uyu mwanya.
Michael B Jordan yatangiye gukina filime akiri umwana agaragara muri “All My Children”. Mu 2013 nibwo yigaragaje muri Hollywood muri filime yitwa “Fruitvale Station”.
Mu 2015 yakinnye muri filime y’imirwano yitwa Creed, inagaragaramo icyamamare Sylvester Stallone.
Mu 2018 yagaragaye muri filime yakunzwe cyane “Black Panther” aho yitwaga Erik Killmonger.

About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.