Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umunyarwanda wihinduye umukobwa urisha ikimero ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ku Isi yose, iyo bavuze umugabo wihinduje igitsina ibyo benshi bazi nka ‘Transgender’, abenshi mu mitwe yabo hahita hazamo Caitlyn Jenner wahoze yitwa Bruce Jenner; uyu akaba ari umugabo wa kabiri wa nyina wa Kim Kardashian.

 

Abakurikira cyane amarushanwa y’ubwiza bo uwahita aza byoroshye mu mitwe yabo ni Jessica Proost witabiriye Miss Belgique 2016.

Hanze y’u Rwanda abagira imitekerereze yo kwihinduza igitsina babanza guhinduka umukobwa cyangwa umuhungu ku mutima, bakagira imitekerereze yo kwihinduza ku mubiri bikagera aho ndetse leta yakwemeza uwari umusore nk’inkumi no mu byangombwa.

Ku Banyarwanda ho biragoye ko hari uwo wahita utekereza cyane ko yaba ababa hanze cyangwa mu Rwanda, n’uwabikoze aba yikandagira atekereza uko azafatwa muri sosiyete, bamwe bakamuha inkwenene cyane ko bitamenyerewe.

Gusa, ubu ntabwo bikimeze gutyo! Umusore w’Umunyarwanda wahoze witwa Lionel ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahisemo kwihindura umukobwa ndetse ahindura n’amazina yiyita ‘Lilly Tronn’.

Uretse ibyo kandi akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amashusho atandukanye n’amafoto byo gushotora abagabo cyane ko utamenya ko yahoze ari umuhungu kubera imiterere ye.

Afite ikibuno giteye nk’icy’abakobwa, afite amabere ndetse yishyizeho imisatsi imeze nk’iy’abakobwa, inzara ziba zisize nk’iz’abakobwa, anitwara nka bo neza neza. Mbese udasanzwe umuzi ntabwo wahirahira utekereza ko yigeze kuba umuhungu.

Umwe mu bari inshuti na we kera yabwiye IGIHE ko uretse kwihindura umukobwa inshuti ze nyinshi yazikumiriye (block) ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yabangamirwaga n’uko zabona amashusho ye amwe asangiza abamukurikira harimo aba ataboneye.

Yanayobotse inzira yo gushakira amaramuko ku mbuga zicuruza amashusho y’urukozasoni zimwe na Shaddy Boo mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yatangiye gukoreraho ubucuruzi, n’ubwo we ataratangira gushyira amashusho arimo ibikorwa by’urukozasoni nka benshi bazikoresha.

Abazi Lilly Tronn bavuga ko yihinduje umukobwa mu 2019, kuri ubu atuye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Lilly Tronn atarafata umwanzuro wo kwihinduza umukobwa

Lilly Tronn ntabwo wapfa kumenya ko yahoze ari umuhungu

Lilly Tronn yahoze ari umuhungu none asigaye arisha ikimero ku mbuga nkoranyambaga

Byagorana kumenya ko iyi nkumi y’ikimero yahoze ari umusore

Imiterere ye iratangaje, bikini arazambara akaberwa

Ari mu Banyarwanda bake babashije kujya mu mubare w’abihinduje igitsina

Uyu yahoze ari umuhungu none yihinduye umukobwa mu myitwarire ye yose

Related Posts