Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cya Miss Globe World

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cy’umukinnyikazi wa filime ukomeye Andre Luna wo mu gihugu cya Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021

Miss Globe World ni irushanwa rigamije guteza imbere Uburezi. Ryari rimaze hafi amezi ane rihatanyemo abakobwa 500 mu bihugu birenga 150 bavuyemo 48 bashakishijwemo uwegukana ikamba rya Miss Globe World.

Mu bakobwa 48 bari bahatanye muri Miss Glode World, Ndekwe Paulette ni we wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa. Uyu mukobwa ni nawe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ryabaye mu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ryasojwe mu rucyerera rw’iki Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, maze Ndekwe Paulette aboneka mu bakobwa batanu begukanye amakamba. Ibihugu bitanu byari bihagarariwe muri iri rushanwa byegukanye amakamba ni Peru, Venezuela, Turkey, Philippines ndetse n’u Rwanda. 

Uretse kwegukana ikamba ry’igisonga cya kane, Ndekwe Paulette yanaciye agahigo kuko yabashije kuba umunyafurikakazi wabonetse muri batanu ba mbere.

Mu 2019, umukobwa wo muri Canada ni wegukanye ikamba ry’igisonga cya kane yitwa Shae Callan. Ni nawe uzambika ikamba umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wamusimbuye. Paulette yavuze ko ibihembo buri wese yegukanye muri iri rushanwa rya Miss Globe World bazajya kubifata mu gihugu bazamenyeshwa.

Miss Glode World iri mu marushanwa 10 akomeye ku Isi. Ni ku nshuro ya 46 yari ibaye, dore ko yatangiye mu mwaka wa 1975. Kuri iyi nshuro, ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Ndekwe Paulette yabaye igisonga cya kane cya Miss Globe World 2020-2021

Abakobwa batanu begukanye amakamba, barimo Andre Luna wo muri Peru wegukanye ikamba rya Miss Globe World 2020-2021

Ndekwe Paulette yasimbuye umunya-Canada wari ufite ikamba ry’igisonga cya kane.


sharethis sharing button

Related Posts