Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

UMUNYESHURI YATEREYE IVI MWARIMU WE IMBERE YABANDI

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umunyeshuri yakoze agashya aterera mwarimu we umwigisha ivi,nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe n’ubwiza bwe.Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy’abarimu .

Related Posts