Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umuryango wa SADC ntushaka ko u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri Mozambique?

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

 

Abayobozi b’umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagaragaje ko batishimiye icyifuzo cyo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Mu nama yabereye I Troika muri Mozambique yabaye ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 29 Gicurasi 2021, bagenzi ba Perezida Filipe Jacinto Nyusi basubije inyuma igitekerezo cyo gusaba u Rwanda kwitabira inama za SADC mu rwego rwo kwitegura kohereza ingabo muri icyo gihugu.

Ikinyamakuru the Chronicle gitangaza ko Mozambique irwana n’inyeshyamba z’abayisilamu, aho intambara ibera mu karere k’amajyaruguru, gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro na peteroli, aho abantu barenga ibihumbi 2.800 bapfuye naho abandi ibihumbi birukanwa mu ngo zabo no mu midugudu.

Kuva mu mwaka ushize, SADC yatangiye gukora gahunda yo kohereza ingabo zo mu karere guhagarika izo nyeshyamba.

Icyakora, byagaragaye mu mpera za Mata nyuma y’uruzinduko rudasanzwe rw’umuyobozi wa Mozambique Nyusi mu Rwanda kugira ngo abonane na Paul Kagame w’u Rwanda, amusaba ko ingabo z’u Rwanda zishobora kujyayo.

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ibihugu byombi harebwa niba ingabo z’u Rwanda zishobora koherezwa muri icyo gihugu.

Ku wa kane, inama ya SADC yitabiriwe na perezida Nyusi wa Mozambique, Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus McCarthy Chakwera, Perezida wa Botswana, Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida wa Zimbabwe, Dr Emmerson Mnangagwa na Hussein Ali Mwinyi.

Mu gihe iyi nama yategurwaga ibyumweru bibanziriza iki, perezida Nyusa wa Mozambique yari yasabye ko u Rwanda rwemererwa kuyitabira, igitekerezo kikaba cyaranzwe.

Impamvu Nyusi yasabaga ko ingabo z’u Rwanda zakoherezwa mu gihugu cye ni uko zifite uburambe mu kurwanya inyeshyamba, nkuko zirimo kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).

Amakuru avuga ko bagenzi ba Perezida wa Nyusi bamukuriye inzira ku murima bamubwiye ko niba u Rwanda rushaka gufasha Mozambike, rugomba kunyura mu nzego za SADC.

Nkuko u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kujya muri Mozambique, hari n’abandi ku isi nabo bafite iyo nyota barimo kurebera hafi nka Porutugali, Amerika n’u Bufaransa.

Mbere yuko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda mu cyumweru gishize, Perezida Kagame yari i Paris mu kindi gikorwa cyihariye kuri Afurika.

Perezida Kagame yahuye na Macron i Paris, ndetse na Ramaphosa wo muri Afurika y’Epfo.

Biragaragara ko Perezida wa Mozambique Nyusi, na we wari i Paris, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, mu gihe Minisitiri w’ingabo we Jaime Neto yagiye i Lisbone guhura na mugenzi we wo muri Porutugali Joao Cravinho.

Mu cyumweru gishize, mbere y’inama ya SADC, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika yepfo Naledi Pandor yatangaje ko igihugu icyo ari cyo cyose cyifuza kugira uruhare muri Mozambike, kigomba kunyura muri SADC.

Mu kiganiro na News24, Pandor yagize ati: “Muri iyo nama ya G7 nagize amahirwe yo guhura n’u Bufaransa, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi nabasobanuriye neza ko igitekerezo cyacu ari SADC igomba kuyobora kuri iki kibazo”.

Ati: “Byasaga nkaho hari amasezerano ariko ndabona hari ibihugu bimwe bimaze kugirana amasezerano y’ibihugu byombi na Mozambique ariko icyo tubona ni uko SADC igomba kuba iya mbere”.

SADC irateganya gukusanya ingabo zihagaze nibura ku bihumbi bitatu zose zizoherezwa muri Mozambique.

Byongeye kandi, raporo yasohotse mu butumwa bwa SADC Double Troika Plus Angola ishinzwe gusuzuma tekinike ya Angola, yasabye ko hajyaho ingabo zidasanzwe zigera ku 150, zizakora ibikorwa bidasanzwe kandi zikarinda inkombe z’umuyoboro wa Mozambique.

Raporo ya SADC yasohotse yanasabye ibikoresho, birimo kajugujugu esheshatu, indege enye zitwara abantu, kugenzura inyanja ebyiri na drones ebyiri.

Afurika y’Epfo irashobora kohereza ingabo zizava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ingabo zo muri Angola na Zimbabwe zishobora kwitegura vuba kwinjira muri izo ngabo.

Igisigaye ni ukumenya niba u Rwanda ruzemera kohereza ingabo zarwo, niba koko ruzemera ko zizajyayo zigategekwa ndetse zigahabwa amabwiriza na SADC. Nyamara u Rwanda ntabwo ruri muri uwo muryango.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bifite ingabo hafi y’umupaka w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwa Brigade ishinzwe gufasha ingabo z’umuryango w’abibumbye  guhagarika ingabo z’inyeshyamba za M23 zashinjwaga gushyigikirwa n’u Rwanda n’ubwo rwo rwahakanye aya makuru.

Abanyamuryango ba SADC barimo ibihugu 16 bigize uyu muryango aribyo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Eswatini, Lesotho, Madagasikari, Malawi, Maurice, Mozambike, Namibiya, Seychelles, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

U Burundi bwasabye kwinjiramo kandi gusaba kwabwo gushyigikiwe na Tanzania, umunyamuryango w’ingenzi wa SADC.

Related Posts