Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umusaza w’imyaka 63 y’amavuko yakubiswe yubitse inda, azira gushaka gusambanya umukazana

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Uyu musaza witwa Moses Oluka yahuye n’uruva gusenya, akubitirwa mu ruhame n’abaturage. Ni nyuma yo gushaka gusambanya umukazana we.

Ibi byabereye mu giturage cya Akero mu Karere ka Bukedea tariki ya 27 Nyakanga 2021.

Ni nyuma y’aho uyu mukazana witwa Alupo Jessica n’umugabo we Akol Samuel bari babanje kurega uyu musaza ku mukuru w’umuryango witwa Martine Okwii.

Uyu mukazana yasobanuriye Okwii ko Oluka yakunze kumusaba kumusura, na we akabimwemerera ariko akamubwira ko azajyana n’umugabo we.

Uyu musaza ngo yaje kubwira Jessica ko ibyiza ari uko yazajya kumusura wenyine, ngo hari amagambo ashaka kumubwira.

Ni bwo yagiye, ashaka kumusambanya.

Okwii amaze kumva ikirego cy’uyu muryango, yatumijeho abakuru mu muryango, bafata icyemezo cy’uko Oluka akubitirwa inkoni 10 mu ruhame, yubitse inda.

Oluka kandi yategetswe gutanga indishyi ya ruhaya (imfizi y’ihene) n’amashilingi ya Uganda 100,000, byombi arabitanga

Related Posts