Byabereye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu gace ka Tonkolili ho muri Sierra Leone.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwo mugabo w’Umushinwa atonganya Umunyafurika, mbere y’uko akubitwa nk’umwana muto.
Witegereje neza amashusho ubona ko uriya mushinwa yageragezaga kurogoya akazi ka mugenzi we wari mu nama n’abakozi bagenzi be, kugeza aho asandaguza impapuro yari afite.
Umunyafurika n’umujinya mwishi yahise ahindukirana Umushinwa, amukubita imigeri n’ibipfunsi mbere y’uko undi yirukanka ajya gushaka icyuma ngo akimutere.
Ni icyuma kitigeze gikanga umwirabura kuko ubwo Umushinwa yashakaga kukimutera, yamukubise undi mugeri uremereye bikarangira Umushinwa aguye hasi agaramye.
Amashusho y’Umushinwa akubitwa n’Umunyafurika akomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bijyanye n’uko abenshi bafashe ibyabaye nk’igitangaza.
Impamvu ni uko Abashinwa bazwiho ubuhanga mu mikino njyarugamba, ibituma batinywa na benshi batekereza ko nta wapfa kubisukira.