Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Umusirikare yakubiswe n’umuturage ahasiga ubuzima azira gusuhuza umugore w’abandi.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Utawa i nairobi haravugwa umusirikare ubarizwa muri Kenya Defence Forces (KDF) wa Kubiswe inkoni nyinshi n’itsinda ryabantu batandukanye azira ko yasuhuje umugore wari kumwe n’umukunzi we ,uyu musirikare yakubiswe kuburyo yahise ahasiga ubuzima .
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ,ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya birimo nka Nairobi news dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu musirikare wari kumwe n’umuvandimwe we muri iryo joro,bivugwa ko yarwanye n’umukunzi w’umugore bahuye akamwicira ijisho ubwo berekezaga kuri hoteli yitwa Fahari Hotel.

Abashinzwe iperereza mu gihugu cya Kenya bavuze ko igihe uyu musirikare yahuye n’uyu musore bateranye amagambo bigera aho barwana yagize ati”Bateranye amagambo bigera ubwo batangira guterana amabuye hagati y’uyu musirikare n’uyu musore n’umukunzi we.

Ugushotorana hagati y’uyu musore wari kumwe numukunzi we n’uyu musirikare byaje gufata indi ntera nibwo uyu musore yaje kuvuza induru avuga ko yatewe n’umujura ako kanya agatsiko k’abantu 6 bahise baza gutabara aba bombi bakubita uyu musirikare ufite ipeti rya “sergent” kugeza bamwishe.Umuvandimwe w’uyu musirikare we yarokotse urupfu.”

Mu gukora iperereza Polisi y’iki gihugu cya Kenya yahise ita muri yombi abantu 5 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare ubu iperereza rirakomeje kuburyo abagize uruhare muri ikigikorwa bagomba gushyikirizwa ubutabera bwiki gihugu.

Related Posts