Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Undi murambo w’umwana wabonetse mu kiyaga cya kivu ahazwi nko mugataka mu karere ka Karongi.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ku wa 31 zukwezi gushize kwa mbere nibw o igikundi cy’abana benshi bo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka karongi ahazwi nko mu nkambi y’impunzi ya bakongomani ya Kiziba bamanutse bajya ahazwi nko mu Gataka koga mu kiyaga cya kivu nuko umwe muri bo uri nko myaka 15 baramubura.

Umwe muribo warufite Telephone ahitamo guhamagara murugo ababwira ko mugenzi wabo yabuze, ababyeyi bamwe barahurura baza gutabara bahamagara abashinzwe umutekano wo mu mazi bazwi nka Marine babafasha gushaka ariko umwana ntiyaboneka bakomeje gushaka barara amajoro bamushaka  no kumunsi wakurikiyeho ariko biranga birananirana.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo umurambo w’umwana wagaragaye ureremba hejuru y’amazi bahita bawohereza kubitaro bikuru bya kibuye kuwukorera isuzuma. Nimugihe ako gace kazwi nko mugataka kamaze gutwara benshi cyane murubyiruko rwo mu nkambi bakunze kujya koga bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Nimugihe nanone hashize umunsi umwe nanone ibi bibayeho mu Karere ka burera aho gahana imbibi mu kiyaga cya Ruhondo aho nanone ibi byabayeho umwana mutoya w’imyaka 12 umurambo we wagaragaye hejuru y’amazi nyuma y’iminsi itatu arohamye.

Nyakwigendera uzwi kwizina rya Nsinze yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu nkambi ya Kiziba College Amahoro. IMANA IMWAKIRE MU BAYO.

Related Posts