Ni nyuma y’igihe kitari gito gahunda zitandukanye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya koronavirusi, zimwe murizo ni ifungura ry’amashuli. Nyuma y’igiue ariko, kaminuza itangaje igihe abanyeshuli bazatangirira kwiga umwakaw’amashuli 2020-2021.
M’itangazo yanyujije ku rubuga rwayo, kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuli bazatangira kujya kw’ishuli muri uku kwezi kwa Mata. Iki gikorwa kizakomeza kugeza mu kwezi kwa Kamena.
Kwikubitiro abanyeshuli bashya bazagera kuri campus zabo taliki ya 19/04/2021. Ni mu gihe abiga mu ma shami ya CAVM, CE, CASS na CBE mu myaka ikurikira bazagera kuma campus yabo taliki ya 10/05/2021 .
Iki gikorwa kikazasozwa nabo mu mashami ya CMHS na CST, aho bo bazasuburi kw’ishuli taliki ya 7/06/2021.
Ni itangazo kandi risobanura igihe kwiyandikisha binyuze kuri murandasi, online registration bizatangirira n’icyo bizarangiriraho.
Kaminuza y’u Rwanda yasoje itanga Nomero z’aba registrar ba za campus uwabakenera yabasangaho.
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.