Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Urukiko rwo muri Argentine rwategetse ko umurambo wa Maradona utabururwa, nyuma yuko benshi bari kumwita se.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Nyuma y’uko hagaragaye umubare munini w’abana bavuga ko nyakwigendera Diego Armando Maradona yari se, Urukiko rwo muri Argentine rwategetse ko umurambo we utabururwa hagasuzumwa DNA zabo, kugira ngo bamenye neza niba koko abo bana bose ari abo yabyaye.

Mu bihe bitandukanye, humvikanye amajwi y’abantu batandukanye bavuga ko Maradona ashobora kuba afite umubare munini w’abana, nawe atazi umubare wabo neza. Mu minsi ishize umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko witwa Magali Gil, yatanze ikirego avuga ko nyina aherutse kumuhamagara mu myaka ibiri ishize amubwira ko Maradona ashobora kuba ari we se.

Magali Gil ysobanuye ari uburenganzira bw’ibanze bw’umwana bwo kumenya ababyeyi be, bityo ko ari yo mpamvu ashaka kumenya niba koko Maradona ari se. Nyuma yo kwakira ibirego biteye nk’ibi byinshi kandi bikomeje kuzamura impaka, urukiko rwategetse ko umurambo wa Maradona uzakomeza kubikwa neza kugeza igihe kitaramenyekana. Abunganira Maradona mu mategeko, bavuze ko icyemezo cy’urukiko cyo kubika umubiri we nta shingiro gifite kuko ADN za Maradona zisanzwe zihari, mu gihe urukiko ruzikeneye rwakoresha izisanzwe zibitse. Maradona wafashije Argentina kwegukana igikombe cy’Isi mu 1986, yitabye Imana mu kwezi gushize azize indwara y’umutima.

Benshi kwisi bababajwe n’urupfu rwe
Related Posts