Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

USA: Imbwa yitwa Lulu yarazwe imitungo ya miliyoni 5$

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Biratangaje! Mu gihe ubu umubyeyi afite uburenganzira bwo kuraga umwana wamwitwayeho neza cyangwa mu gihe imyitwarire ye itamunyuze akaba atamuha n’akangana urwara mu mitungo ye, umugabo w’i San Francisco ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika we yayiraze imbwa ye kubera uko yamubaniye neza.

Bill Doris uherutse kwitaba Imana ku wa 24 Ugushyingo 2020, ntiyari yarigeze ashyingirwa ndetse nta n’umwana yagiraga. Yapfuye afite imyaka 83, asiga abwiye inshuti ye ya hafi yitwa Martha Burton kuzita ku mbwa ye, Lulu, bari bamaranye imyaka umunani basangira akabisi n’agahiye.

Nyakwigendera ajya gupfa yasize avuze ko Lulu ye ayiraze umutungo we wa miliyoni 5$ (asaga miliyari 4.9 Frw), ndetse ategeka ko Burthon agomba kuzajya ayitaho agahabwa umushahara buri kwezi.

Uwo mukecuru w’imyaka 88 yatangaje ko n’ubusanzwe Doris akiri muzima ari we wari ushinzwe kwita kuri Lulu, igihe shebuja yabaga yagiye mu yindi mirimo adahari.

Ati “Mu by’ukuri sinzi icyo nabitekerezaho kubabwira ukuri uko byagenze ngo afate uyu mwanzuro, ariko yarayikundaga cyane.”

Burthon yavuze kandi ko we na Lulu nta buryo abona uwo mutungo bazawutakazamo, ashimangira ko azarinda isezerano ry’inshuti ye agaharanira gushimisha iyo mbwa umunsi ku munsi ndetse akayereka urukundo.

Burthon w’imyaka 88 y’amavuko buri kwezi azajya ahemberwa kwita kuri Lulu
Related Posts