Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

VAR igiye gutangira kwifashishwa mu mikino ya CHAN 2020

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Ikoranabuhanga ry’amashusho rigaragaraza amakosa mu mukino (VAR:The Video Assistant Referee) rigiye gutangira gukoreshwa mu mikino yose isigaye y’irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) ririmo kubera mu gihugu cya Cameroon.

Ubusanzwe iri koranabuhanga rya VAR ntabwo ryifashishijwe mu mikino y’amatsinda yasojwe muir iki cyumweru ariko CAF ikaba yari yijeje ko mu mikino ya 1/4, 1/2 ndetse no ku mukino wa nyuma iri koranabuhanga rizaba rikoreshwa murwego rwo kugerageza guhangana n’amakosa ashobora kuba muri iyi mikino akozwe n’abasifuzi.


Ku bibuga bizakira imikino ya 1/4 ikoranabuhanga rya VAR ryamaze gushyirwaho

VAR ikaba iza gutangira gukoreshwa ku mikino iteganyijwe kuri uyu munsi ya 1/4 harimo uza guhuza igihugu cya Mali na Congo Brazaville ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ku isaha y’I Kigali ndetse n’umukino wa kabiri uza guhuza igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Cameroon yakiriya iyi mikino, ukaba uza kuba ku isaha ya saa tatu za Kigali.

Imikino ya CHAN 2020 yatangiye ku itariki ya 16 Mutarama ikasazozwa ku itariki ya 7 Gashyantare 2021, ikaba yarabereye mu mijyi itatu yo mu gihugu cya Cameroon ku bibuga 4 bitandukanye.


VAR izafashishwa mu kunganira abasifuzi b’umukino muri CHAN 2020

Related Posts