Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Victouch umuhanzi akaba na producer yashyize indirimbo hanze.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuhanzi Victor Kaleb akaba azwi nka Victouch amazina akoresha mumwuga we akaba aherereye muri USA ari naho akorera umuziki we kuri ubu yashyize indi ndirimbo hanze ikoze neza cyane y’urukundo.

Victouch yakunzwe cyane cyane kundirimbo zitandukanye kujwi rye ryiza kandi rihogoza abatari bake harimo nkiyo yise kure y’amaso niyo yise Uruhuri andirimbo zinyura cyane cyane abari murukundo.

Enough kuri iyi nshuro niyo igezweho yasohoye kuri iki cyumweru ikaba ari indirimbo we ubwe yikoreye muri studio iba Muri America mumugi wa Kentucky Louisville ari naho abarizwa, ikaba ari Studio ikora music muburyo bwose kandi yuzuje ibyangombwa byose ikaba yitwa Vcure Music aho akorera indirimbo ze ndetse nizabahanzi bandi abatandukanye.

Studio ya Vcure MUsic

Enough ni indirimbo irimo amagambo cyane cyane yo gusaba umukunzi imbabazi umaze igihe uhemekira aho avuga ngo Enough is Enough sinzongera kukubabaza. Mumagambo yatangaje ati” Icyo iyindirimbo isobanuye muncamake Nukuntu uba ubana numuntu mukundana umukunzi cyangwa se umufasha wawe ariko hakaba ho igihe umwe yigira nabi agakora byinshi bibi mbese bibi cyane agahagika mugenzi we kuburyo bukabije Hamwe bitoroshe kubyihanganira gusa icyiza kandi cyingenzi nuko uwo muntu igihe kigera akisobanukirwa akamenya amafutiye akihana agahinduka umuntu mwiza akabona ko ibyo yakoraga byari ubuyobe agahita atakamba asaba imbabazi ku wo yaramaze igihe ahemukira ababaza kuko kwaka imbabazi bidasebetse bikarangira bongeye kugira umunezero birangira amubwira enough is enough ubu numwanya wo gukosora ibyangiritse byose nkabisubiza kumurongo. None ncuti nkunda nawe nibutarahimduka gerageza iki nicyo gihe cyawe cyiza cyokwiyigaho ugahinduka Kora shere na like na subscribe na coment niba wayikunze kandi murakoze cyane imana ibahumugisha❤️🙏”

Victouch abajijwe numunyamakuru wa kigalisight aho akura igitekerezo cyo kuba umuhanzi ndetse akaba na Producer yatangaje ko atari ibyavuba kuva kera yahoze akunda kuririmba kuva akiri umwana aho yakundaga kuririmba mudutaramo duto duto ndetse binagoye kuba yakora indirimbo ariko agakomeza gukurikirana inzozi ze.

Kuri ubu Victouch ni umugabo arubatse akaba afite Umugore n’umwana umwe akaba abarizwa muri leta zunze ubumwe z’America akaba ari naho akorera umuziki ndetse n’umwuga wo gukora indirimbo dore ko ashaka kubyagura bikava muri america bikaba mpuzamahanga.

Kanda hano urebe Enough ya Victouch.

https://youtu.be/b5fOWvJ2gvY

Related Posts