Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yagurishije impyiko ye kugira ngo arihire ishuri umukobwa we muto ariko uyu mukobwa yaramutengushye bikomeye kuko yaje kwiyahura kubera kubabazwa n’umuhungu bakundanaga.
Uwitwa Amanda Chinda,abinyujije ku rubuga rwa Twitter yahishuye iyi nkuru ibabaje y’uyu mukobwa watengushye se umubyara watanze igitambo gikomeye kugira ngo arangize amashuri.
Uyu mukobwa yashwanye n’umusore muto bakundanaga bimutera agahinda bituma yiyahura atarangije amashuri ngo yubahirize icyifuzo cya se.
Amanda Chinda yagize ati “Nababajwe n’inkuru numvise y’umugabo wagurishije impyiko kugira ngo arihire umukobwa we ariko uyu mukobwa yaje kwiyahura kubera umusore bakundanaga.Ibi ni ibiki?.”
About Post Author
Gad Izabayo
Gad IZABAYO Author and the creator of Gad tv show and the Founder of Kigalisight.com.