Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda Zari Hassan ufitanye abana 2 n’icyamamare muri muzika Diamond Platnumz ,yagizwe Ambasaderi w’ubukerarugendo w’igihugu cya Tanzania.

Zari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzaniya ,aho yitabiriye inama yabereye mu nteko inshinga amategeko ya Tanzaniya yahuje ibyamamare n’abadepite bo muri Tanzaniya,baganira uburyo barushaho kumenyekanisha iki gihugu muruhando mpuzamahanga.Uyu mugore usanzwe uba muri Afurika Y’Epfo,yagiranye ibiganiro na Hon Minister Dr.Damas Ndumbalu,Minister of Natural Resources and Tourism, muri ibyo biganiro Zari yahise agirwa Ambasaderi w’ubukerarugendo no kumenyekanisha iki gihugu muruhando mpuzamahanga.Mu masezerano yagiranye n’iyi minisiteri,harimo kumenyekanisha iki gihugu mu mahanga,gusura ahantu hatandukanye nyaburanga muri iki gihugu agafata amafoto akayasangiza abamukurikira ndetse agashishikariza abanyamahanga kuza muri Tanzaniya.