Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Zari yavuze uko umukunzi we mushya yakiriye umubano we Diamond umaze iminsi umeze neza.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Umuherwekazi Zari Hassan,yavuze uko umukunzi we mushya Dark Stallion yifashe ubwo yamenyaga ko uwahoze ari umugabo we, Diamond babyaranye abana 2 yamusuraga ,avuga ko ntakibazo yabigizeho kuko yamusobanuriye icyari kimuzanye.

 

Muri Mata 2021, ubwo Diamond yari muri Afurika y’Epfo yagiye gukora indirimbo izaba iri kuri Album yitegura gusohora, yaboneyeho asura abana be yabyaranye na Zari Hassan.

Uyu mugore w’abana 5 urimo kubarizwa Dar es Salaam n’abana ba Diamond (Tiffah na Nillah), aho ndetse acumbitse mu nzu kwa Diamond yavuze nubwo yaraye kwa Diamond we ubwo yari muri Afurika y’Epfo ataraye iwe kuko byari kurakaza umukunzi we.

Ubwo yaganiraga na Wasafi FM, Zari yavuze ko umukunzi we yari abizi ko Diamond ari buze kureba abana ariko iyo arara iwe byari kuba ikibazo.

Ati”kuva ku munsi wa mbere nari mfite kubimubwira(Dark Stallion) ko se w’abana banjye ari bube ari mu mujyi kandi ko aribumarane igihe n’abana. Hari muri Ramadhan (Igisibo cy’Abayisilamu), Diamond yarahamagaye avuga ko nta bantu bahari bo gutekera, natumye umugabo wanjye abimenya kandi nta kibazo yari afite.”

“Yari atekanye ubwo yumvaga ko Diamond agiye kuza. Ntabwo yaraye mu nzu iwanjye yaraje aragenda.”

Avuga ko Diamond na Dark Stallion batigeze bahura na rimwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Gashyantare nibwo Zari yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yise Dark Stallion.

Related Posts