Edit
Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on email
Email

Zozibini Tunzi wabaye Miss Universe ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco.

Share on facebook
Facebook
Share on twitter
Twitter
Share on linkedin
LinkedIn
Share on whatsapp
WhatsApp
Share on telegram
Telegram

Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wegukanye ikamba rya Miss Universe 2019, ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho azatanga ikiganiro mu gusoza iserukiramuco “AICA x MOCA.”

Iri serukiramuco rigiye kubera bwa mbere mu Rwanda riri gutegurwa n’Ikigo nyafurika AIC (African In Colours), gifatanyije n’urubuga rwibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi muri Afurika MOCA,

Ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.”

Byitezweho ko rizitabirwa n’abantu barenga 5000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo na Zozibini Tunzi ufite ikamba rya Miss Universe 2019, uzatanga ikiganiro kigamije gushishikariza umwana w’umukobwa n’urubyiruko kwitinyuka.

Ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Universe, Zozibini w’imyaka 27 yavuze ko yakuriye mu gace aho umukobwa nkawe w’uruhu n’imisatsi nk’ibye ‘yafatwaga nk’utari mwiza’, yiyemeza gukurikira inzozi ze no gutinyura abandi.

Uyu mukobwa warangije Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yavuze ashaka ko abana bazamufatiraho urugero.

Zozibini ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.7, asanzwe afite ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2019.

Mu gihe cy’iminsi ine, iri serukiramuco azitabira rizarangwa n’ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho.

Hazatangwa ibihembo, abahanzi bakomeye batarame, imurikabikorwa, ingendo ndetse n’imihuro ya B2B. Rizatangira ku wa 30 Kamena risozwe ku wa 3 Nyakanga 2022.

Uretse Zozibini, iri serukiramuco rizanitabirwa na Mubyara wa Jay Z witwa Briant Biggs, uzatanga ikiganiro kizafasha abahanzi kumenya uko babyaza umusaruro umuziki bakora. Hari kandi umuhanzi Youssoupha wo mu Bufaransa

Ushaka kwiyandikisha kwitabira iri serukiramuco kanda hano:  

Abategura iserukiramuco bemeje ko Zozibini azaba ari i Kigali. Afite ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo mu 2019 n’ikamba rya Miss Universe 2019

 

Zozibini azatanga ikiganiro mu isozwa ry’iserukiramuco rizahuza abari mu Inganda Ndangamuco

Tunzi akunze gutanga ibiganiro muri za Kaminuza akangurira urubyiruko kwitinyuka

Ni umukinnyi wa filime, ndetse akora ibikorwa byo kwita ku bandi

 

src: Inyarwanda

About Post Author

Related Posts